Twitter | Hľadať | |
Northern P. Rwanda
The Official Twitter Account of the Northern Province, Government of Rwanda I Intara y'Amajyaruguru.
2 492
Tweety
246
Sledovaní
8 326
Sledujúci
Tweety
Northern P. Rwanda 21 h
Ibindi Guv. asabye izi Ntore: ▪ Kugira imyitwarire iboneye no kurangwa n'indangagaciro za kirazira ▪Kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ▪Kumenya kuvuga ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho bakoresheje imbuga nkoranyambaga ▪ Kuzasangiza abandi ubumenyi bazahavana
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 21 h
Guverineri : Mugomba kumva ko Igihugu kibakeneyeho byinshi kandi kiri mu biganza byanyu. Ni muri urwo rwego rero mbasaba kuba umusemburo w'impinduramatwara no gufasha abaturage guhindura imitekerereze n'imikorere, bityo bakivana mu bukene"
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 23 h
"Ndabasaba kumva ko imbere ari heza kandi ko iki Gihugu cy'u ari mwe mugomba kurugira rwiza kurusha uko murubona muri iki gihe"- Guverineri abwira Intore zo ku Rugerero
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 23 h
Imihigo Intore zo ku Rugerero zisinyanye n'Umuyobozi w'aka Karere, ikubiyemo ibikorwa bitandukanye, birimo: kubakira abatishoboye, gukora imihanda, kurwanya imirire mibi, kurwanya umwanda n'ibindi. Izi Ntore zo ku Rugerero ziyemeje kuzayesa yose kandi neza
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 25. 5.
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, Guverineri arimo gutangiza ku mugaragaro Urugero ruciye Ingando mu Karere ka Rulindo, aho Intore zo ku Rugerero 213 zatoranyijwe mu banyeshuri barangije Amashuri yisumbuye mu Karere ka Rulindo zitorezwa mu Murenge wa Masoro
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 25. 5.
Guverineri arizeza Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi ubufatanye n'Inzego za Leta muri gahunda rifite
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 25. 5.
Arabasaba kandi: ▪Kurera neza abana babo bagakura babereye Itorero n'Igihugu; ▪Gukomeza gushyira ingufu mu guteza imbere Igihugu, bubaka amashuri, amavuriro n'ibindi bikorwaremezo ; ▪Kugira uruhare mu kurwanya iboyobyabwenge mu rubyiruko
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 25. 5.
Guverineri arasaba Abadivantisti : ▪Kuzirikana mu masengesho yabo no gusabira Igihugu, Umukuru wacyo n'abagituye; ▪Gukomera k'ukwemera no gukorera Igihugu n'imiryango yabo; ▪Guharanira kubaka umuryango mwiza, ushyize hamwe kandi uzira amakimbirane
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 25. 5.
Guverineri : Ndashima uruhare Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi rigira muri gahunda zitandukanye z'Igihugu, zigamije guteza imbere imibereho y'abaturage"
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 25. 5.
Aya masengesho yitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati n'iy'Iburasirazuba, Pastor Dr Blasious Ruguri, Abayobozi b'iri Torero mu nzego zitandukanye n'abakristu benshi cyane
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 25. 5.
Kuri uyu wa gatandatu, Guverineri arimo kwifatanya n'Abakiristu b'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi mu masengesho arimo kubera kuri Stade Busogo
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 23. 5.
Iyi nama irimo kurebera hamwe imishinga y'imihanda irimo gukorwa, ikibazo cy'ingurane y'ahashyirwa ibikorwaremezo bya Leta ndetse n'ibikorwaremezo Umukuru w'Igihugu yemereye abaturage n'uburyo bigomba gushyirwa mu bikorwa
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 23. 5.
Muri aka kanya, , MoS arimo gukorana inama n'Abayobozi batandukanye , barimo Guverineri , Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara, Inzego z'umutakano ndetse n'abakozi bafite mu nshingano zabo ikorwa ry'imihanda
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 23. 5.
Imirimo yo gukora umuhanda Gaseke-Muyanza uhuza Akarere ka Gicumbi n'aka Rulindo Perezida yemereye abaturage ubwo yasuraga , iratangira mu ntangiriro za Nyakanga 2019, nk'uko bitangazwa na , MoS ubwo yawusuraga kuri uyu wa kane
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 23. 5.
Uru ruzinduko arutangiye asura ahari gusanwa Umuhanda wa kaburimbo Kigali-Gicumbi, mu Murenge wa Ntarabana-Rulindo. Muri uru ruzinduko aherekejwe na Guv , DG , Inzego z'Umutekano, Umuyobozi w'Akarere n'abandi Bayobozi batandukanye
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 23. 5.
Kuri uyu wa kane, , MoS yatangiye uruzinduko rw'iminsi 2 mu Ntara y'Amajyaruguru, aho arimo gusura ibikorwaremezo by'imihanda
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 22. 5.
Nyuma yo kumva impande zombi, Guverineri asabye ko iki kibazo gihita gihagarara. Nizeyimana asabwe korora inka ze atabangamiye abaturanyi be, ibyo akabikora azitira ubutaka yororeramo. Agiriwe kandi inama yo kuba yagabanya inka afite, agasigarana izo yororera mu kiraro
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 22. 5.
Mu rwego rwo gukomeza gukemura ibibazo by'abaturage, muri aka kanya, Guv. arimo gukemura ikibazo abaturage bo mu Mudugudu wa Rugeshi, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve bafitanye n'umworozi witwa Nizeyimana gishingiye ku kuba aboneshereza imyaka
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 21. 5.
Muri aka kanya ijambo rihawe abaturage b'Umurenge wa Gitovu kugira ngo batange ibitekerezo ndetse n'abafite ibibazo babibaze nk'uko bisanzwe bikorwa mu Nteko z'Abaturage.
Reply Retweet Páči sa
Northern P. Rwanda 21. 5.
Guverineri arasaba kandi aba baturage gukora cyane bakiteza imbere bakanateza imbere Igihugu, kwimakaza isuku no kuyitoza abana, gutanga mituweli, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Reply Retweet Páči sa